vendredi 28 décembre 2012

Itondere kurya udukoko (insectes) kuko hari utubamo uburozi!



Uretse mu Rwanda, ahantu henshi ku isi bakunda gufata udukoko bita “insects” tumwe na tumwe dusanzwe tuzwi ho ko turibwa maze tukaba twategurwa mu mafunguro yewe hari n’abaturya tubisi. Nyamara ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Amerika bwagaragaje ko utu dukoko turi mu byongera imfu z’abaturya.
Nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru slate.fr, hari umugabo umwe wari uzwi ku izina rya Edward Archbold wo muri Amerika waba yarishwe no kurya iminyorogoto myinshi ndetse n’ibindi bikururanda bitandukanye igihe yari mu marushanwa y’abaryi b’ibikoko muri uku kwezi k’ukwakira.

Ibi byatumye abashakashatsi bahaguruka bashaka kumenya ingorane umuntu yahura nazo mu gihe akunda gufungura utu dukoko dutandukanye. Udukoko twashyizwe mu majwi cyane kurusha andi moko y’ibyo kurya kuko usanga ku isi umubare munini urya tumwe tuguruka (nk’isenene), ibikururuka (vers)…

Nk’uko bisanzwe hari amoko arenga 1,000 y’udukoko turibwa kandi tugirira umubiri umumaro kandi dufite intungamubiri nyinshi. Ibi bikaba byarashimangiwe n’abashakashatsi mu mwaka wa 2011 mu buryo bwo gukangurira abantu kurya tumwe mu dukoko.

N’ubwo habayeho ubu bukangurambaga ntitwakwirengagiza ko hari udukoko twinshi twifitemo ubumara cyangwa se uburozi bushobora kwangiza ubuzima bw’umuntu. Akaba ari na yo mpamvu kugeza ubu nta gakoko na kamwe kari kemezwa n’abashakashatsi ko karibwa n’ubwo hari twinshi turibwa n’abantu ntibagire icyo baba.

Icyo abashakashatsi batandukanye bagiye batangaza ni ibihamya bitandukanye bigaragaza ko nta mpamvu yo kwizera turiya dusimba duto! Igihamya cya mbere ni uburyo utwinshi twirindamo ibyago dukoresheje “mécanismes chimiques”, gutera “allergies” ndetse n’ingorane mu gutandukanya udukoko turibwa n’ututaribwa.

Uburozi bw’udukoko akenshi buba bushobora gukomoka ku byo turya ku buryo hari n’uturya uburozi bwinshi urwungano rudashobora guhindura bityo uburozi bukibika mu mubiri watwo. Kurya udukoko rero ni ibyo kwitonderwa.

Ifoto: thedailygreen.com
Jean Claude NTAWITONDA / UMUGANGA.com

Icyayi cy’ibara ry’icyatsi ‘Green tea’ ni ingenzi cyane kubuzima bw’umuntu


Iki cyayi kidakenera isukari kubakinywa ni ingenzi cyane nk’uko bigaragara kurubuga rwa ‘BBC’ ,aho rutugaragariza imimaro ikurikira:
1.    kigufasha gukomera no kugira ubuzima buzira umuze.
2.    gifasha urwungano rw’amaraso gukora neza.
3.    Gikungahaye kuri ‘ polyphenols ‘igabanya ‘cholesterol’ mbi mumubiri ikongeramo inziza.
4.    Gishobora kugabanya amahirwe yo kurwara kanseri y’uruhu ,iy’ibihaha niy’amabere .
5.    Gifashaumuntu kugabanya ibiro mugihe abyifuza .
6.    Gishobora kugufasha kugabanya stress iturutse ku mihumekere mibi.
7.    Gifasha umuntu mukutbagirwa kikamufsha kwibuka vuba
8.    Iki cyayi kinarinda umuntu kurwara indwara zo mungingo,kugagara,cyangwa guhinara mungingo.
Niba rero hari bimwe muri ibi tumaze kurebera hamwe waba wifuza kugera ho ibanga ni uko wakwikoreshereza iki cyayi kuko kiboneka hano I wacu mu Rwanda.

Ifoto:http://www.sixpacksmackdown.com
NZABAHIMANA Cyprien / UMUGANGA.com

Bimwe mu biribwa bifasha ubwonko gukora neza



Urwo rubuga rukaba rwarashyize ahagaragara ibiribwa 10 byakwifashishwa mu mafunguro ya buri munsi bityo uyafashe akaba aciye ukubiri n’imikorere idahwitse y’ubwonko. Akaba ariyo mpamvu Imvaho Nshya igiye kubabwira ku buryo burambuye akamaro ka buri kiribwa ku mikorere y’ubwonko bityo buri muntu akazajya ayifashisha mu rwego rwo gufasha ubwonko kugira imikorere myiza mu mikorere yabwo ya buri munsi.

Ibiribwa 10 bifasha ubwonko gukora neza

Ikiribwa cya mbere gifasha uwagifunguye gutuma ubwonko bwe bukora neza ni imineke, uwo mwihariko imineke ifite ikaba uwukomora ku kuba ikubiyemo vitamini B6 ifasha mu gutanga umutuzo mu bwonko. Ariko ku bantu batemerewe gufata imineke kubera imiterere y’umubiri wabo cyangwa hari indwara runaka barwara ibabuza kuba barya imineke hari ibindi bafata bigira uruhare rumwe nk’urw’imineke mu gufasha ubwonko gutuza no gukora neza. Muri ibyo biribwa bishobora gusimbura imineke harimo ibinyomoro n’ibindi.

Ikiribwa cya kabiri umuntu yafata cyigafasha ubwonko bwe kugira imikorere myiza ni amagi kuko agira akamaro kanini cyane gatuma ubwonko buhora bwiteguye gukora neza. Ku bantu batarya amagi kubera impamvu zitandukanye, bashobora kuyasimbuza kurya amafi y’umweru kuko agirira ubwonko akamaro nk’ako amagi agirira ubwonko.

Ikiribwa cya gatatu gifasha ubwonko gukora neza ni amafi y’ubwoko bwose kuko afasha udutsi tw’ubwonko gukora neza ndetse akanadusukura. Ariko abahanga mu mirire batangaza ko amafi yo mu bwoko bwa kamongo, saradine na makero agira uruhare rukomeye cyane mu mikorere myiza y’ubwonko. Ikiribwa cya kane kigira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’ubwonko ni avoka, kuko icyo kiribwa gifite umwihariko wo kuba kibitsemo vitamine E kandi ikaba igira uruhare rukomeye rwo gufasha ubwonko kudasaza.

Ikiribwa cya gatanu kigira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’ubwonko ni imbuto zo mu bwoko bw’imbuto zitukura nk’inkeri n’izindi biri mu bwoko bumwe kuko zibitsemo vitamine C, iyo vitamine ikaba igira uruhare rukomeye mu gutuma ubwonko budahangayika ndetse iyo vitamine ifasha n’ubwonko kuruhuka. Ikiribwa cya gatandatu gifasha ubwonko gukora neza ni inyama y’umwijima w’inka cyangwa w’inkoko, kuko izo nyama zigira uruhare rukomeye mu gutanga umutuzo mu mikorere y’ubwonko. Ikiribwa cya karindwi kigira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’ubwonko ni epinari kuko ifite umwihariko wo kuba zikize kuri vitamine B9, iyo vitamine ikagira umwihariko wo gufasha ubwonko kwibuka vuba bityo umuntu ufata amafunguro arimo epinari aba aciye ukubiri ni ikibazo cy’amazinda akunze kwibasira abantu batari bake.

Ikindi kiribwa cya munani gifite ubushobozi bwo gufasha ubwonko gukora neza ni kakawo (cacao) ndetse n’ibiyikomokaho, kuko yibitsemo ubushobozi bwo kurinda ubwonko umunaniro kandi ngo kakawo ifasha ubwonko bw’umuntu kugera ku bushake bw’imibonano mpuzabitsina ku buryo bworoshye. Ikiribwa cya cyenda kigira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’ubwonko ni urunyogwe ni ukuvuga amashaza atumye agirira akamaro ntagereranwa ubwonko kuko yibitsemo intungamubiri zorohereza ubwonko mu mikorere yabwo ya buri munsi.

Ikiribwa cya cumi gifasha ubwonko gukora neza ni imboga z’ubwoko bwose kuko zibitsemo intungamubiri ziha ubwonko imbaraga nkenerwa mu mikorere myiza yabwo. Impuguke mu by’imirire zikaba zaranatangaje ko umuntu wakwitwararika mu mirire ye ya buri ntihaburemo kimwe muri biriya biribwa 10 byavuzwe hejuru bifasha ubwonko gukora neza, bityo akaba yiyongereye amahirwe yo kutazigera ahura n’ ikibazo cy’imikorere mibi y’ubwonko bakanongeraho ko ibyo byose bigomba guherekezwa no gukora imyitozo ngororamubiri kugirango ubwonko burusheho kumererwa neza bugira n’imikorere myiza mu buzima bw’umuntu bwose. Orinfor

Wari uzi ko hari biribwa bimwe na bimwe byongera ubushake bwo gutera akabariro?


Nkuko twagiye tubirebera hamwe kenshi, si byiza kurya ibiribwa kuko bibonetse, ahubwo tugomba kubirya tuzi neza icyo tubiririye, n’igihe bigomba kuririrwa bitewe n’icyo tubikeneyemo. Akaba ari yo mpamvu tugira ngo turebere hamwe ibiryo umugabo yagafunguye igihe yitegura gutera akabariro.
1. Ibitunguru, bishobora gufasha amaraso gutembera neza mu mubiri, bityo bikaba byakongera ubushake ku mugabo kuko bwiyongera iyo amaraso menshi ageze mu gitsina.
2. Akabenzi, nako ngo kaba gakungahaye kuri vitamine ya B1 ifasha ubwonko kuba bwategeka igitsina cy’umugabo kuba cyagira umurego ngo ikaba iboneka no mu bishyimbo, ndetse n’ubunyobwa.
3. Urusenda, narwo rukora mu buryo nk’ubw’ibitunguru, rugabanya umuvuduko wamaraso ajya mu bice bitandukanye by’umubiri, bityo agahita yikusanyiriza mu gitsina bikongera kugira ubushake.
4. Amafi yo mu bwoko bwa Salomon na Tuna nayo akungahaye ku binure bya Omega-3 acids, aboneka no muri Avoka, na yo akaba afasha amaraso gutembera neza mu mubiri wacu.
5. Imineke na yo ni ibiribwa bikungahaye ku munyu ngugu wa “calcium” ikaba ifite akamaro ko kugabanya umuvuduko w’amaraso ajya ahantu hatandukanye, bityo akaba yakwikusanyiriza mu gitsina, na byo bikongerera umugabo kugira ubushake bwo gusana urugo.
6. Amagi, akungahaye ku ma vitamine yo mu bwoko bwa B afasha umubiri kuringanyiza imisemburo igabanya stress bityo ntibe yabuza umugabo kugira ubushake.

Niba rero ufata amafunguro ukibagirwa ibi tumaze kurebera hamwe byaba byiza na byo byiyongeye kuri yo, niba ubona ko gutera akabariro ari ingenzi kuri wowe.

Ifoto: superradio.hr
NZABAHIMANA Cyprien / UMUGANGA.com

Brought by Nsengiyumva Willy

Wari uzi ko kurya amashu ari mabisi ari byiza kurusha kuyarya atetse?


Amashu ashobora kuribwa ari mabisi, atetse cyangwa akozwemo umutobe. Hari n’abayakoramo amandazi. Amashu ariwe ari mabisi, inzobere mu mirire zihamya ko ariyo meza kuko iyo atetswe umuriro ugabanura za vitamini ziyarimo n’ubushobozi bwo kuvura yifitemo. Ushaka kurya amashu mabisi arayaronga akoresheje amazi meza yabanje guteka akabira. Iyo arangije arayakunguta kugira ngo amazi ashiremo, akayakata yitonze akata duto. Ashobora kuminjiraho umutobe w’indimu n’amavuta akoreshwa ku mboga mbisi.
Amashu ashobora gutekwa yonyine, atogosheje cyangwa akaranzwe mu mavuta. Amashu kandi ashobora gutekwa hamwe n’ibindi biribwa nk’ibirayi n’izindi mboga nk’imiteja, ibishyimbo n’ibindi. Uretse kuba amashu akungahaye kuri vitamin A, C, B, E na K, ni ikiribwa kiza gikumira zimwe mu ndwara. Amashu ni bumwe mu bwoko bw’imboga bukunze guhingwa mu Rwanda ndetse bunera mu duce twose nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’imboga NAEB.

Amashu afite akamaro kanini mu mirire y’abantu n’amatungo. Amashu kandi akoreshwa mu mwanya cyangwa yunganira imiti ivura indwara nk’igifu,umuvuduko munini w’amaraso ndetse n’ibibyimba bitera Kanseri kuko ngo amashu afite ubushobozi bwo gutuma ibyo bibyimba bidafata umuntu cyangwa agahagarika gukura kwabyo.

Umutobe w’amashu

Umuntu ashobora gutegura umutobe w’amashu aseye hakoreshejwe icyuma cyabugenewe “blender/moulinex”. Umutobe w’amashu ushobora kuwufata wonyine cyangwa ukawuvanga n’indi mitobe nk’uw’inanasi, beterave cyangwa tungurusumu. Uwo mutobe wongerwamo agasukari cyangwa ubuki, ugakoreshwa mu rwego rwo kuvura cyangwa kunganira imiti. Ibi byose bikorwa hategurwa amashu bigomba kujyana n’isuku mu buryo bwose kugira ngo bibe binoze.
Kubirebana no gutegura amandazi mu mashu, ibyangombwa nkenerwa ngo amandazi y’amashu aboneke ni amashu, umunyu, igitunguru, ifarini, amagi n’urusenda.

Uko bikorwa

Gufata ishu yeze neza ikozwa. Gukekamo uduce duto, tugasekurwa mu isekuru ku buryo tunoga neza. Gufata isafuriya ifite isuku, ugashyiramo ya mashu n’ibiyiko bitanu by’ifarini. Gushyiramo umunyu, igitunguru gikasemo uduce duto no kumenamo amagi 5 cyangwa 4, ukagenda ubivangavanga kugeza aho bibereye igitigita cyoroshye. Nyuma, utetse acamutsa amavuta ku ipanu, no gushyira muri ya mavuta yatuye. Iyo bifashe ibara biba bihiye. Ni byiza kubigabura bishyushye. Umuntu ashobora kubibumbamo utubumbe mbere yo gushyira mu mavuta.

No kuri “Shufureri” niko bigenda kuko nayo ushaka iryo funguro abanza akayitunganya nyuma agashyushya amazi, agashyiramo ikiyiko kimwe cy’umunyu. Gushyiramo ya shufureri yose no guteka ucunga kuburyo idashwanyagurika. Iyo imaze gushya uyikura mu mazi ukayumutsa. Aha, birashoboka gutegura isosi ku ruhande bityo utetse agafata ya shu akayinyanyagizaho ya sosi. Kugira ngo bise neza, umuntu ashobora kongeraho uduce tw’amagi atogosheje hamwe na perisili. Orinfor
Tubikesha umuganga.com

Wari uzi ko Inzoga ishobora kongera ibyago byo kubyimba no kubabara mu ngingo (GOUTE)?


Iyi ndwara ahanini ikunda gufata abagabo, ikarangwa no kubabara mu ngingo ziba zaranabyimbye, ishobora kongerwa no gufata ku gasembuye.
Mu cyegeranyo cyakozwe hifashishijwe abagabo bagera ku 47,000 batari bafite iki kibazo, bakurikiranywe mu gihe kingana n’imyaka 12, cyagaragaje ko nyuma y’iki gihe hari hamaze kuboneka abagabo bangana na 2% bari bafite iki kibazo, abagabo bafataga ku gasembuye buri munsi bakaba bari bafite amahirwe menshi yo kurwara iyi ndwara ugereranije n’abataragafataga buri munsi.

Icyi cyegeranyo cyakomeje kigaragaza ko ubwoko bw’inzoga na bwo bushobora kongera aya mahirwe ku kigereranyo bitandukanye.

Abashakashatsi bagaragaza ko kuba inzoga ishobora kongera aya mahirwe, biterwa n’ibiyigaragaramo bizwi ku izina rya “Purine” bishobora guhindukamo “Acide Uric”.

Ngo ubusanzwe iyi Acide iva mu mubiri inyuze mu nkari, iyo rero iyi Acide ibaye nyinshi mu mubiri bitewe no kuba umuntu yayibonye ari nyinshi, impyiko zinanirwa kuyiyungurura ngo ibe yasohoka mu mubiri yivanze n’inkari, bityo ikigumira mu mubiri, aho ihinduka ibinombe ikikusanyiriza mu ngingo ari byo bita “Gout”

Urubuga rwa « Fammilly healthguide » dukesha iyi nkuru, rusoza rutugira inama ko ku bafite iki kibazo bakwirinda kuba cyakomeza birinda gufata ku gasembuye kenshi.

Ifoto: androidspin.com
NZABAHIMANA Cyprien / UMUGANGA.com

Wari uzi ko Amababi y’ipapayi afite akamaro gakomeye k’umubiri w’umuntu? Sobanukirwa


Ntitwari dukwiye kwirirwa twibaza icyo twakwifashisha mu kurinda no gufasha umubiri wacu kugira imikorere myiza cyangwa gukira indwara, kandi nyamara hari byinshi bidukikije bidufitiye akamaro aakaba ari yo mpamvu tugira ngo turebere hamwe imimaro ibibabi by’amapapayi bifitiye umubiri, twifashishije urububuga rwa “wold healthmedicine”.
1. Umuti uvura ibiheri byo mu maso:

Kubashaka kugaragara neza no kugira uruhu rukeye cyane cyane igitsina gore, bashobora gufata ibibabi 2 cyangwa 3, bakabinambisha hakoreshejwe izuba nyuma bakabivuguta bashyizemo utuzi duke nk’agace k’akayiko k’icyayi barangiza bakisiga mu maso.

2. Kongera ubushake bwo gufungura (apetit)

Ibi bikaba bikunda gukorerwa ahnini ku bana, hakoreshejwe akababi gashya kangana no ku kiganza cy’umuntu hongerwamo akunyu gake bigashirwa mu gikombe cy’amazi ashyushye, bigahabwa umwana, bimugarurira ubushake bwo gufata amafunguro.

3. Gukiza ukubabara mu gihe cy’imihango

Ufata ikibabi cyose ukagishyira mu kirahuri cy’amazi, ukongeramo akunyu, hanyuma ugacanira bikabira, warangiza ukabinywa.

4. Ngo ibi bibabi bishobora no gutuma urwungano ngogozi rukora neza ndetse ngo bikaba byanarinda umuntu kurwara indwara ya kanseri.

Niba rero wifuza kugira ubuzima bwiza gerageza gukora bimwe mu byo tumaze kurebera hamwe.

Ifoto: lesamoureuxdelapoesie.com
NZABAHIMANA Cyprien / UMUGANGA.com