Uretse mu
Rwanda, ahantu henshi ku isi bakunda gufata udukoko bita “insects” tumwe na tumwe dusanzwe tuzwi ho ko turibwa maze tukaba twategurwa mu mafunguro yewe hari n’abaturya tubisi. Nyamara ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Amerika bwagaragaje ko utu dukoko turi mu byongera imfu z’abaturya.
Nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru slate.fr, hari umugabo umwe wari uzwi ku izina rya Edward Archbold wo muri Amerika waba yarishwe no kurya iminyorogoto myinshi ndetse n’ibindi bikururanda bitandukanye igihe yari mu marushanwa y’abaryi b’ibikoko muri uku kwezi k’ukwakira.
Ibi byatumye abashakashatsi bahaguruka bashaka kumenya ingorane umuntu yahura nazo mu gihe akunda gufungura utu dukoko dutandukanye. Udukoko twashyizwe mu majwi cyane kurusha andi moko y’ibyo kurya kuko usanga ku isi umubare munini urya tumwe tuguruka (nk’isenene), ibikururuka (vers)…
Nk’uko bisanzwe hari amoko arenga 1,000 y’udukoko turibwa kandi tugirira umubiri umumaro kandi dufite intungamubiri nyinshi. Ibi bikaba byarashimangiwe n’abashakashatsi mu mwaka wa 2011 mu buryo bwo gukangurira abantu kurya tumwe mu dukoko.
N’ubwo habayeho ubu bukangurambaga ntitwakwirengagiza ko hari udukoko twinshi twifitemo ubumara cyangwa se uburozi bushobora kwangiza ubuzima bw’umuntu. Akaba ari na yo mpamvu kugeza ubu nta gakoko na kamwe kari kemezwa n’abashakashatsi ko karibwa n’ubwo hari twinshi turibwa n’abantu ntibagire icyo baba.
Icyo abashakashatsi batandukanye bagiye batangaza ni ibihamya bitandukanye bigaragaza ko nta mpamvu yo kwizera turiya dusimba duto! Igihamya cya mbere ni uburyo utwinshi twirindamo ibyago dukoresheje “mécanismes chimiques”, gutera “
allergies” ndetse n’ingorane mu gutandukanya udukoko turibwa n’ututaribwa.
Uburozi bw’udukoko akenshi buba bushobora gukomoka ku byo turya ku buryo hari n’uturya uburozi bwinshi urwungano rudashobora guhindura bityo uburozi bukibika mu mubiri watwo. Kurya udukoko rero ni ibyo kwitonderwa.
Ifoto:
thedailygreen.comJean Claude NTAWITONDA /
UMUGANGA.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire