Amashu ashobora gutekwa yonyine, atogosheje cyangwa akaranzwe mu mavuta. Amashu kandi ashobora gutekwa hamwe n’ibindi biribwa nk’ibirayi n’izindi mboga nk’imiteja, ibishyimbo n’ibindi. Uretse kuba amashu akungahaye kuri vitamin A, C, B, E na K, ni ikiribwa kiza gikumira zimwe mu ndwara. Amashu ni bumwe mu bwoko bw’imboga bukunze guhingwa mu Rwanda ndetse bunera mu duce twose nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’imboga
NAEB.
Amashu afite akamaro kanini mu mirire y’abantu n’amatungo. Amashu kandi akoreshwa mu mwanya cyangwa yunganira imiti ivura indwara nk’igifu,umuvuduko munini w’amaraso ndetse n’ibibyimba bitera Kanseri kuko ngo amashu afite ubushobozi bwo gutuma ibyo bibyimba bidafata umuntu cyangwa agahagarika gukura kwabyo.
Umutobe w’amashu
Umuntu ashobora gutegura umutobe w’amashu aseye hakoreshejwe icyuma cyabugenewe “
blender/moulinex”. Umutobe w’amashu ushobora kuwufata wonyine cyangwa ukawuvanga n’indi mitobe nk’uw’inanasi, beterave cyangwa tungurusumu. Uwo mutobe wongerwamo agasukari cyangwa ubuki, ugakoreshwa mu rwego rwo kuvura cyangwa kunganira imiti. Ibi byose bikorwa hategurwa amashu bigomba kujyana n’isuku mu buryo bwose kugira ngo bibe binoze.
Kubirebana no gutegura amandazi mu mashu, ibyangombwa nkenerwa ngo amandazi y’amashu aboneke ni amashu, umunyu, igitunguru, ifarini, amagi n’urusenda.
Uko bikorwa
Gufata ishu yeze neza ikozwa. Gukekamo uduce duto, tugasekurwa mu isekuru ku buryo tunoga neza. Gufata isafuriya ifite isuku, ugashyiramo ya mashu n’ibiyiko bitanu by’ifarini. Gushyiramo umunyu, igitunguru gikasemo uduce duto no kumenamo amagi 5 cyangwa 4, ukagenda ubivangavanga kugeza aho bibereye igitigita cyoroshye. Nyuma, utetse acamutsa amavuta ku ipanu, no gushyira muri ya mavuta yatuye. Iyo bifashe ibara biba bihiye. Ni byiza kubigabura bishyushye. Umuntu ashobora kubibumbamo utubumbe mbere yo gushyira mu mavuta.
No kuri “
Shufureri” niko bigenda kuko nayo ushaka iryo funguro abanza akayitunganya nyuma agashyushya amazi, agashyiramo ikiyiko kimwe cy’umunyu. Gushyiramo ya shufureri yose no guteka ucunga kuburyo idashwanyagurika. Iyo imaze gushya uyikura mu mazi ukayumutsa. Aha, birashoboka gutegura isosi ku ruhande bityo utetse agafata ya shu akayinyanyagizaho ya sosi. Kugira ngo bise neza, umuntu ashobora kongeraho uduce tw’amagi atogosheje hamwe na perisili.
Orinfor
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire