Nk’uko bitangazwa n’inzobere mu birebana no guteka Madame Ingabire Jeanette, ku bantu 2 hakenewe amagi 4, forumaje ya ¼ yakaswemo uduce duto duto ndetse igahabwa forume utegura yabanje guhitamo. Hakenewe kandi ibirungo, umunyu, amavuta yaba aya Narigarine cyangwa se amavuta y’ubuto.
Uko bikorwa
Kubanza koza neza igi n’ isuku ihagije, kurimena. Utegura aba afite agasorori ku ruhande bityo agafata umuhondo w’igi n’umweru w’igi ukabishyira muri ka gasorori, ukarikubitiramo. Nyuma ashyiramo Pepper n’umunyu, agakomeza abikubitira hamwe. Hakurikiraho gutegura imbabura, gushyiraho ipanu.
Imaze gushyuha neza, gushyiraho Bureba cyangwa amavuta asanzwe, bimaze gucamuka, gushyiraho ya magi yamaze gukorogwana neza na bya birungo, umureti utangiye gufata, utegura iri funguro, awuterera rimwe bityo ahari hasi hakaba ariho hajya hejuru. Aha, nibwo ya forumaji, ikaswemo udupande duto ishobora gukoreshwa. Gusa, gukata
forumaji n’ibintu byo kwitondera kuko ubwayo ari amavuta bityo ikaba ishobora kuyenga. Mu kwirinda icyo kibazo, bafata forumaji bakayikata mu buryo bwa Julienne.
Urugero rwerekana uko bakata mu buryo bwa Julienne : nko gufata karoti, ukayikata mu buryo bw’impagarike, kuyisaturamo 2 kuko uba wayikasemo agace gato kananutse bityo kakaza kameze nk’agakoni. Ubwo buryo ni nabwo bukatwamo forumaji. Icyo gihe ufata twatujulienne twa forumaji, ugahita udushyira hejuru h’umuleti ariko utetse akirinda ko tuyenga.
Ibyo bivuze ko umuntu urimo gutegura iri funguro adushyiraho azi neza ko agiye guhita yarura kuko utwo duce turamutse tugiye ku ipanu, kubera ko forumaji ubwayo ari amavuta, yahita iyenga. Kubirebana n’iri funguro, birushaho kuba akarusho igihe riherejwe rigishyushye. Uyu muleti uhabwa izina rya Folumaji.
Orinfor
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire