Urwo rubuga rukaba rwarashyize ahagaragara ibiribwa 10 byakwifashishwa mu mafunguro ya buri munsi bityo uyafashe akaba aciye ukubiri n’imikorere idahwitse y’ubwonko. Akaba ariyo mpamvu Imvaho Nshya igiye kubabwira ku buryo burambuye akamaro ka buri kiribwa ku mikorere y’ubwonko bityo buri muntu akazajya ayifashisha mu rwego rwo gufasha ubwonko kugira imikorere myiza mu mikorere yabwo ya buri munsi.
Ibiribwa 10 bifasha ubwonko gukora neza
Ikiribwa cya mbere gifasha uwagifunguye gutuma ubwonko bwe bukora neza ni imineke, uwo mwihariko imineke ifite ikaba uwukomora ku kuba ikubiyemo vitamini B6 ifasha mu gutanga umutuzo mu bwonko. Ariko ku bantu batemerewe gufata imineke kubera imiterere y’umubiri wabo cyangwa hari indwara runaka barwara ibabuza kuba barya imineke hari ibindi bafata bigira uruhare rumwe nk’urw’imineke mu gufasha ubwonko gutuza no gukora neza. Muri ibyo biribwa bishobora gusimbura imineke harimo ibinyomoro n’ibindi.
Ikiribwa cya kabiri umuntu yafata cyigafasha ubwonko bwe kugira imikorere myiza ni amagi kuko agira akamaro kanini cyane gatuma ubwonko buhora bwiteguye gukora neza. Ku bantu batarya amagi kubera impamvu zitandukanye, bashobora kuyasimbuza kurya amafi y’umweru kuko agirira ubwonko akamaro nk’ako amagi agirira ubwonko.
Ikiribwa cya gatatu gifasha ubwonko gukora neza ni amafi y’ubwoko bwose kuko afasha udutsi tw’ubwonko gukora neza ndetse akanadusukura. Ariko abahanga mu mirire batangaza ko amafi yo mu bwoko bwa kamongo, saradine na makero agira uruhare rukomeye cyane mu mikorere myiza y’ubwonko. Ikiribwa cya kane kigira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’ubwonko ni avoka, kuko icyo kiribwa gifite umwihariko wo kuba kibitsemo vitamine E kandi ikaba igira uruhare rukomeye rwo gufasha ubwonko kudasaza.
Ikiribwa cya gatanu kigira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’ubwonko ni imbuto zo mu bwoko bw’imbuto zitukura nk’inkeri n’izindi biri mu bwoko bumwe kuko zibitsemo vitamine C, iyo vitamine ikaba igira uruhare rukomeye mu gutuma ubwonko budahangayika ndetse iyo vitamine ifasha n’ubwonko kuruhuka. Ikiribwa cya gatandatu gifasha ubwonko gukora neza ni inyama y’umwijima w’inka cyangwa w’inkoko, kuko izo nyama zigira uruhare rukomeye mu gutanga umutuzo mu mikorere y’ubwonko. Ikiribwa cya karindwi kigira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’ubwonko ni epinari kuko ifite umwihariko wo kuba zikize kuri vitamine
B9, iyo vitamine ikagira umwihariko wo gufasha ubwonko kwibuka vuba bityo umuntu ufata amafunguro arimo epinari aba aciye ukubiri ni ikibazo cy’amazinda akunze kwibasira abantu batari bake.
Ikindi kiribwa cya munani gifite ubushobozi bwo gufasha ubwonko gukora neza ni kakawo (
cacao) ndetse n’ibiyikomokaho, kuko yibitsemo ubushobozi bwo kurinda ubwonko umunaniro kandi ngo kakawo ifasha ubwonko bw’umuntu kugera ku bushake bw’imibonano mpuzabitsina ku buryo bworoshye. Ikiribwa cya cyenda kigira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’ubwonko ni urunyogwe ni ukuvuga amashaza atumye agirira akamaro ntagereranwa ubwonko kuko yibitsemo intungamubiri zorohereza ubwonko mu mikorere yabwo ya buri munsi.
Ikiribwa cya cumi gifasha ubwonko gukora neza ni imboga z’ubwoko bwose kuko zibitsemo intungamubiri ziha ubwonko imbaraga nkenerwa mu mikorere myiza yabwo. Impuguke mu by’imirire zikaba zaranatangaje ko umuntu wakwitwararika mu mirire ye ya buri ntihaburemo kimwe muri biriya biribwa 10 byavuzwe hejuru bifasha ubwonko gukora neza, bityo akaba yiyongereye amahirwe yo kutazigera ahura n’ ikibazo cy’imikorere mibi y’ubwonko bakanongeraho ko ibyo byose bigomba guherekezwa no gukora imyitozo ngororamubiri kugirango ubwonko burusheho kumererwa neza bugira n’imikorere myiza mu buzima bw’umuntu bwose.
Orinfor
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire