vendredi 28 décembre 2012

Wari uzi ko Inzoga ishobora kongera ibyago byo kubyimba no kubabara mu ngingo (GOUTE)?


Iyi ndwara ahanini ikunda gufata abagabo, ikarangwa no kubabara mu ngingo ziba zaranabyimbye, ishobora kongerwa no gufata ku gasembuye.
Mu cyegeranyo cyakozwe hifashishijwe abagabo bagera ku 47,000 batari bafite iki kibazo, bakurikiranywe mu gihe kingana n’imyaka 12, cyagaragaje ko nyuma y’iki gihe hari hamaze kuboneka abagabo bangana na 2% bari bafite iki kibazo, abagabo bafataga ku gasembuye buri munsi bakaba bari bafite amahirwe menshi yo kurwara iyi ndwara ugereranije n’abataragafataga buri munsi.

Icyi cyegeranyo cyakomeje kigaragaza ko ubwoko bw’inzoga na bwo bushobora kongera aya mahirwe ku kigereranyo bitandukanye.

Abashakashatsi bagaragaza ko kuba inzoga ishobora kongera aya mahirwe, biterwa n’ibiyigaragaramo bizwi ku izina rya “Purine” bishobora guhindukamo “Acide Uric”.

Ngo ubusanzwe iyi Acide iva mu mubiri inyuze mu nkari, iyo rero iyi Acide ibaye nyinshi mu mubiri bitewe no kuba umuntu yayibonye ari nyinshi, impyiko zinanirwa kuyiyungurura ngo ibe yasohoka mu mubiri yivanze n’inkari, bityo ikigumira mu mubiri, aho ihinduka ibinombe ikikusanyiriza mu ngingo ari byo bita “Gout”

Urubuga rwa « Fammilly healthguide » dukesha iyi nkuru, rusoza rutugira inama ko ku bafite iki kibazo bakwirinda kuba cyakomeza birinda gufata ku gasembuye kenshi.

Ifoto: androidspin.com
NZABAHIMANA Cyprien / UMUGANGA.com

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire